Twamagane ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko bidindiza ubukungu bw'igihugu ndetse n'iterambere ry'abagituye.

 

Kuri uyu wa gatatu taliki 14/10/2020 mu murenge wa Rukira, akagali ka Buliba umudugudu wa Rwamikiza habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge no kumena ibicuruzwa bitandukanye byarengeje igihe bikaba byarafatiwe mu maduka yo mu mirenge ya Murama na Rukira. Ni igikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Hamenywe ibiyobyabwenge ndetse n'ibicuruzwa byose hamwe bifite agaciro kangana na 3,000,000Frw.

Mbere yo kumena ibicuruzwa byarengeje igihe habanje gutangwa ubutumwa butandukanye bushishikariza abaturage kwita kubuziranenge bw'ibicuruzwa

 

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abaturage kujya babanza gushishoza mbere yo kugura igicuruzwa mu iduka kuko iyo kiguzwe kdi cyararengeje igihe cyane cyane ibiribwa bishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu. Ku bijyanye n’ikoreshewa ry’ibiyobyabwenge yaburiye ababyishoramo kuko ubuyobozi butazahwema gushakisha ndetse no guhana ababikoresha kuko byangiza ubuzima bw’umuntu ubikoresha ndetse n’iterambere ry;igihugu muri rusange.

 

Igikorwa cyitabiriwe na SP James RUTAREMARA DPC, INTIJUMURERWA Carmel DCI, Bwana UWIRAGIYE Gilbert NISS, Bwana MUVANDIMWE Laurent ES Rukira, Bwana MAHORO Pacifique ushinzwe abinjira n'abasohoka, Bwana GASHYAMBA Augustin uhagarariye ubushinjacyaha, abagize urwego rwa DASSO, abagize irondo ry'umwuga hamwe n'abaturage.