Umuryango uharanira guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abantu (HDI) watangije amahugurwa y’iminsi 4 agenewe abangavu babyariye iwabo.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 12.10.2020 umuryango wita k’ubuzima n’uburenganzira bw’abantu (HDI) ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma bateguye amahugurwa y’iminsi 4 abera mu karere ka Ngoma agamije kuganiriza abana babyariye iwabo no gushakira igisubizo ibibazo baterwa no kuba baravukijwe amahirwe bakiri bato bagahohoterwa, bazaganirizwa kdi ku bijyanye n’uburyo bwemewe umuntu yemererwa gukuramo inda byemewe n’amategeko.

Mu gutangiza aya mahugurwa Madamu Kirenga Providence umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abayitabiriye kudahishira umuntu wese uhohotera umwana akamutera inda akiri muto kuko aba yangije ejo hazaza huwatewe inda ndetse n’umwana uzamukomokaho. Bityo kdi agirwaho ingaruka no kuba yarabyawe n’umubyeyi ukiri muto bityo bikaba byamuviramio kugira imibereho mibi irimo ko kurwara indwwara ziterwa n’imirire mibi, guhungabana ubuzima bwawe, kugwingira n’ibindi….. yagaragje ko abahohotera abana bakora icyaha gikomeye bityo asaba abana ko badakwiye guhishira abo bantu kuko babicira ubuzima bwabo ndetse n’uwo babyaye.

Twiteguye gufatanya namwe kugirango ababahohoteye babiryozwe nimureke kubahishira kuko iyo akomeje kubabeshya gutyo igihe kiragera agatoroka ugasanga wowe ubivuze ubuyobozi butakimenya aho bumushakira,

Ikiganiro cya tanzwe na Hon. Theeobald MPORANYI ku burenganzira bwo gukuramo inda n’uburyo bwemewe n’amategeko ndetse n’abafite uburenganzira bwo gukuramo inda yagaragaje impamvu eshanu zemerera umuntu gukuramo inda arizo:

1.   Umukobwa wese watewe inda ari munsi y’imyaka 18 yemerwa gukuramo inda

2.   Kuba utwite yafashwe ku ngufu igihe cyose abifashaka yemerwa gukuramo inda.

3.   Uwatewe inda n’uwo bafitanye isano itarenze isano ya kabiri (igisanira cya kabairi)

4.   Iyo kwa muganga bagupimye bagasanga umwana uri munda adashobora gukura ngo avuke cg inda ishobora kuguhitana.

5.   Gushyingirwa kugahato umugore bakamuhatira ku bana n’umugabo kdi atabishaka.

Mu myanzuro yafatiwe muri aya mahugurwa ku munsi wa mbere; abana bayitabiriye bafashe umugambi wo kudahishira abantu basambanya abana ndetse n’abakuramo inda mu buryo butemewe kugirango bakurikiranywe n’amategeko kdi bibere n’abandi isomo bareke kwishora mu byaha byo gusambanya abana ndetse no gukuramo inda mu buryo butemewe.