Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bacaniye ingo 7 zo mu mudugudu wa Muyange umuriro w'amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Kuri uyu wa Gatanu taliki 09/10/2020 mu mudugudu wa Muyange, Akagali ka Cyerwa, umurenge wa Gashanda, urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) rukorera mu karere ka Ngoma kubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere bazindukiye mu gikorwa cy'umuganda wo gukurungira inzu 7 zatujwemo abatishoboye batari bafite aho bakinga umusaya mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu bakozi ba DASSO mu gikorwa cyo gukurungira inzu y'umuturage utishoboye.

Izi nzu 7 kdi zo mudugudu wa Muyange zikaba zacaniwe umuriro w’amashyanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ayo mashyanyarazi akaba yaratanzwe n’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) ikorera mu karere ka Ngoma.

Madamu Hakiziyaremye Stephanie wahawe amashyanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

Amashyanyarazi yahawe iyi miryango uko ari irindwi (7) akaba afite agaciro kangana 520,000Frw.  Umurasire umwe ugizwe n'amatara 4, sharijeri ifite ubushobozi bwo gucaginga telephone 6 zitandukanye.

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ashikiriza MadamuHakiziyaremye Stephanieumuturage amashyanyarazi yatanzwe na DASSO

Mu mpanuro Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yahaye abitabiriye uyu muganda mbere yo gushikiriza aba baturage umuriro bahawe akaba yabanje gushimira urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) ibikorwa by'iterambere ikomeje gufashamo abaturage bo mukarere ka Ngoma; ashimangira ko  gukura aba baturage mu (kizima) mwijima bizatuma n'abana babo batsinda amasomo kuko babonye uburyo bwo kujya bakora umukoro ndetse no gusubiramo amasomo yabo ni mugoroba bageze mu rugo.

Usibye uyu mudugudu wa Muyange wahawe amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yatanzwe n’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) buri mwaka uru rwego basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu kugira imibereho myiza harimo nko gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango idafite ubushobozi, kugoboka abaturage baba bahuye n’ibiiza, koroza abaturage inka ndetse  no gukora ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye bifasha abaturage kwikura mu bukene.