Urubyiruko rw’Abakorerabushake bari mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bahawe telefoni

Urubyiruko rw’Abakorerabushake bari mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bahawe telefoni

Kuri uyu wakane taliki ya 17.09.2020 abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma n’ubahagarariye ku rwego rw’Akarere bahawe telefoni zizabafasha kunoza itumanaho mu kazi kabo kajyanye n’ubukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Hanatanzwe mudasobwa imwe izakoreshwa na biro ku rwego rw’akarere.

                                                          

Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma mu mpanuro yahaye uru rubyiruko mbere yo kubashyikiriza izi telefoni yagize ati: “Tubahaye izi telefoni ngo zibafashe kandi ziborohereze uburyo bwo gutumanaho. Akarere kacu ndetse n’Igihugu muri rusange turabashimira byimazeyo akazi mukora kuko tugashyira mu rwego rw’indashyikirwa; kuba abaturage bacu batekanye nta COVID-19 igaragara mu midugudu n’utugali byose ni uruhare rwanyu; ntimuhwema kudufasaha muri uru rugamba turiho rwo guhangana n’iki cyorezo cya Koronavirusi.”   

                                                    

Yakomeje avuga ko uretse uruhare rwabo muri ubu bukangurambaga rwo kwirinda COVID-19, uru rubyiruko rusanzwe rutanga imbaraga zarwo muzindi gahunda zitandukanye za Leta nk’imiganda y’amaboko n’ibindi kandi byose bigatanga umusaruro ushimishije.

Uretse izi telefoni zashyikirijwe abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu mirenge, abakorerabushake banagenerwa ibikoresho nk’udupfukamunwa, imiti yo gukaraba mu ntoki ndetse  buri mukorerabushake  buri kwezi  agenerwa amafaranga ibihumbi icumi yo kumufasha  mu gihe ari mubukangurambaga. 

Urubyiruko rw’abakorerabushake bakorera ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 ahantu hatandukanye cyane cyane ahahurira abantu benshi harimo: muri gare, ku bitaro n’ibigo nderabuzima, mu masoko……

Mu karere ka Ngoma habarizwa urubyiruko rw’abakorerabushake 316 bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19