Abarimu bahize abandi bahawe inka muri gahunda ya “Girinka Mwalimu”

None kuwa 28.08.2020 kuva saa 14h00 kugeza 16h00 Akarere ka Ngoma ku bufatanye n'Ikigo k'Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) mu Murenge wa Kazo habereye umuhango wo guha inka abarimu babaye indashyikirwa umwaka ushize. Uyu muhango ukaba wayobowe n'umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madamu KIRENGA Providence

           

Mu butumwa yahaye aba barezi bashyikirijwe inka Madamu KIRENGA Providence umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabashimiye ko babaye abarezi b'Indashyikirwa mu kazi bakora ariyo mpamvu bahawe ibyo bihembo mu rwego rwo kubashigikira no kubashimira ubwitange n’umurava bakorana mu kazi kabo yabibukije ko kuba bahawe ibihembo ari uko bahize abandi koko bityo bakaba bakwiriye guharanira guhorana iryo shema yababwiye kandi ko Leta y'U Rwanda ihora itekereza icyatuma Mwarimu atera imbere ibyo bikaba byaratumye hashyirwaho gahunda nyinshi zigamije kuzamura Imibereho myiza ya mwarimu harimo Gira inka Mwarimu, Mwarimu Sacco, ...

 

Akaba yashoje asaba abarimu bose gufata neza inka bahawe kugirango nizibyara baziture abandi nkuko bisanzwe bigenda.

Muri iki gihe abana bamaze igihe kinini mu rugo kubera ingamba zashizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko bakwiriye gukomeza gufasha abana aho bishoboka kwiga bakoresheje ikoranabuhanga

Mu Rwandagahunda ya “Girinka Mwalimu” mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2009