Mu myaka ine ishyize Umushinga USAID GIKURIRO wagejeje ibikorwa by’iterambere bitandukanye ku baturage b’Akarere ka Ngoma.

Uyu munsi taliki ya 27/8/2020 mu Karere ka Ngoma umushinga GIKURIRO Program wasoje ku mugaragaro ibikorwa wari umaze igihe kingana n’imyaka igera ine (4) ukorera mu Karere ka Ngoma. Ukaba waratangiye muri Nzeri 2016.
Umushinga Gikuriro wafashije Akarere ka Ngoma mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage aribyo:
-Kuzamura ubuzima bw’abaturage ku bijyanye n’isuku n’isukura ndetse n’imirire myiza.
- Gikuriro ikaba yarafashije kdi mu kwegereza abaturage amazi meza aho hubatswe amavomero 21 (water Kiosk), hatangwa amajerekani 14,190 afasha abaturage kubika amazi.  
- Gikuriro kandi yafashije abaturage mu kuzamura imirire myiza mu muryango aho yabafashije mu kondora abana bafite imirire mibi, kubaka uturima tw’igikoni, guha inyigisho ababyeyi zigamije kwirinda ko abana bagira ikibazo cy’imirire mibi, hatanzwe imirama y’imboga, hatanzwe ibishyimbo bikungahaye k’ubutare(fer) n’imigozi y’ibijumba ikungaye kuri vitA


Mu bindi bikorwa USAID Gikuriro yakoze mu karere ka Ngoma harimo gutanga inkunga y’isakaro ry’amabati ringana na 4,623.
- Kongerera ubushobozi abakozi mu gukurikirana ibikorwa kuva ku mujyanama w’ubuzima kugeza k’umukozi w’Akarere
- Gushishikariza abaturage umuco wo kuzigama no kugurizanya, aho abaturage bari matsinda yashizweho na USAID GIKURIRO hirya no hino mu mirenge yose 14 igize  Akarere ka Ngoma bazigamye agera kuri 1,055,085,600 Frws.
- Gushihikariza abaturage kugana ibigo by’imari
- Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hubatswe aho gukarabira hagezweho mu bigonderabuzima (Rukoma sake, Zaza, Kibungo na Remera), hanatanzwe ingoboka ku baturage 2,250 bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19. Umushinga GIKURIRO wafashije abaturagae batuye mu karere ka Ngoma kugera kuri byinshi kandi byiza, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukaba bwasezeranije ubuyobozi bw’umushinga Gikuriro ko nubwo basoje ibikorwa byabo mu karerte bashimirwa ubufatanye n’umurava bagaragaje muri iyi imyaka igera kui ine (4) mu bamaze bakorana n’Akarere ka Ngoma.
Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ibikorwa byiza umushinga USAID GIKURIRO wagejeje ku baturage b’Akarere ka Ngoma bizakomeza kwitabwaho kugirango bikoeze gufasha abaturage kwiteza imbere yasoje ashimira ubuyobozi bwa USAI GIKURIRO umusanzu wabo batanze wo kubaka igihugu binyuze mu bikorwa by’iterambere bitandukanye byegerejwe abaturage bo mu karere ka Ngoma