Ku nshuro ya 3 mu karere ka Ngoma hatangiye igikorwa cyo gutera mu nzu umuti wica umubu ukwirakwiza Maraliya

Mu karere ka Ngoma guhera ku itariki ya 24 Kanama 2020 hatangiye igikorwa cyo gutera umuti mu nzu wica umubu ukwirakwiza indwara ya maraliya.

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu mu karere ka Ngoma, cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu KIRENGA Providence gitangirizwa mu murenge wa Kibungo, Akagali ka Gahima, umudugudu wa Nyamigina.


Mu butumwa yatanze Madamu KIRENGA Providence yavuze ko : “Gutera umuti mu nzu wica umubu ukwirakwiza indwara ya marariya ni igikorwa cyagize uruhare runini mu kugabanya umubare w’abaturage barwara marariya, yashimye abajyanama b'ubuzima uruhare rwabo muri iki gikorwa abasaba kwitwararika birinda ndetse banarinda abaturage ikwirakwira ry'icyorezo cya Koronavirusi aho yabasabye kwibuka kubahiriza ingamba zose zo kwirinda zirimo nko kwisiga umuti wica udukoko ( Handsanitizer ) mbere yo kwinjira mu rundi rugo, Madamu KIRENGA Providence yashimiye byimazeyo umuterankunga  w'iki gikorwa ariwe Leta Zunze Ubumwe z'Amerika binyuze mu mushinga  Abt Associates  ku nkunga badahwema gutanga mu kurwanya malariya” Yasoje asaba abaturage korohereza abatera uyu muti kugirango ntihazagire umuturage ucikanwa batamutereye umuti mu rugo rwe.
Dr.GAHIMA John umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo aratangaza ko nubwo baturage bagiye gutererwa uyu muti ku nshuro ya 3 kdi bikaba bigaragara ko igipimo cy’abaturage barware indwara ya Maraliya cyagabanutse yasabye ko batakwirara bagakomeza
kurwanya neza indwara ya marariya bakoresheje uburyo bukomatanyije mu kuyirwanya aribwo:
-    Kurara mu nzitiramubu ikoranye umuti,
-    Gufunga amadirishya hakiri kare,
-    Gusenya indiri y’aho iyo mibu yororokera nk’ibihuru hafi y’urugo,ibidendezi by’amazi byatuma imibu yororokeramo, ibimene by’amacupa ari hafi y’urugo n’ibindi
Dr.GAhima John agaruka ku kamaro kigikorwa cyo gutera mu nzu umti wica umubu ukwirakiwiza indwara ya Maraliya yavuze ko cyagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abarwaraga marariya. Izo nzego zitangaza ko buri kwezi kuri ubu zakira nibura buri kwezi abarwayi ba marariya 1000 mu gihe mbere yo gutera umuti bakiraga abagera ku bihumbi 60, ku buryo mu 2018 Akarere ka Ngoma kari ku mwanya wa mbere mu twazahazwaga n;iyi ndwara kuburyo bukomeye.
Igikorwa cyo gutera mu nzu umuti wica umubu ukwirakwiza indwara ya malariya kirimo gukorwa n’abajyanama b’ubuzima kikazasozwa kuwa 18 Nzeri 2020 hatewe umuti mu ngo zigera kuri 93.603.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasoza taliki ya 18/09/2020 hatewe umuti mu ngo zigera kuuzaterwa 93, 603.