Akarere ka Ngoma katanze Imbangukiragutabara imwe mu bitaro Bikuru bya Kibungo

Akarere ka Ngoma katanze Imbangukiragutabara imwe mu bitaro Bikuru bya Kibungo isanga izindi eshatu

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise ashyikiriza Dr. GAHIMA John uyobora Ibitaro Bikuru bya Kibungo ibyangombwa by’imodoka.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/07/2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije Dr. GAHIMA John uyobora ibitaro bikuru bya kibungo imbangukiragutabara yaguzwe mu mwaka w’ingengo y’imali 2019-2020 ikaba yaratanzweho amafaranga angana na miliyoni 70Frw.

                  

Iyi mbangukiragutabara ijye yiyongera kuzindi eshatu zari zisanzwe muri ibi bitaro, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo Dr.GAHIMA John yagize ati: “Nubwo umubare w’imbangukiragutabara udahagije ugereranije n’umubare munini w’abaturage batuye mu karere ka Ngoma tugomba guha serivisi z’ubuvuzi  izadufasha gutanga serivisi zihuse tujya gutwara abarwayi hirya no hino mu bigo nderabuzima kugirango bagezwe ku bitaro vuba bityo bahabwe ubuvuzi mu buryo bwihuse cyane cyane nk’ababyeyi batwite iyo uhamagawe uba ugomba kunyaruka ukamuzana mu bitaro kugirango uramirire ubuzima bw’umwana na Nyina”.

Umubyeyi twasanze ku bitaro bikuru bya Kibungo yajye kuvuza umwana we nakanyamuza yagize ati" Turashimira Leta yacu ikunda abaturage bayo kuko iba yadutekerejeho ikatwongerera imbangukiragutabara kuburyo ibibazo twahuraga nabyo tugorwa no kugera hano ku bitaro bigeye kugabanuka kubera iriya mbangukiragutabara twahawe izajya idifasha kujya kuzana abarwayi bari mu bigonderabuzima bitandukanye bityo bagere hano vuba maze bahabwe ubuvuzi bwihuse bakire vuba basubire mu mirimo y’iterambere ryabo".
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere bazakomeza gukora ibishoboka byose kugirango bongere umubare w’imbangukiragutabara nibura zishobora gutanga serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworohereza abaturage bacu kugera kwa muganga vuba cyane cyane nk’abagore batwite kugirango bashobore kwitabwaho ubuzima bwabo n’umwana burusheho kumera neza. Iyi mbangukiragutabara rero ni kimwe mu byifuzo ibyifuzo by’abaturage batugejejeho  
Ibitaro Bikuru bay Kibungo bitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage basaga ibihumbi Magana ane 400, bikaba bifite ibigo nderabuzima 15 n’amavuriro y’ibanze 17.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANYI Cyriaque ashyikiriza umuyobzi w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr. GAHIMA John imfunguzo z’imodoka.