Umutekano w’Abanyarwanda uri mu biganza byabo

None ku wa 06/12/2019 mu ishuri rya TTC Zaza umuyobozi w'Akarere ka Ngoma amaze gutangiza amahugurwa y'irondo ry'umwuga.  Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 489, abagabo 487 n'abagore 2 baturutse mu mirenge itatu ariyo; Zaza, Karembo na Mugesera. Atangiza aya mahugurwa umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, yabwiye abatozwa ati: “Turashaka kurema umuryango ushoboye kandi utekanye ntabwo byakwikora bigomba ababihagararamo aribo mwebwe niyo mpamvu muri irondo ry’umwuga. Umuntu aho agenda ntiyikange ko hari uwamuhungabanya cyangwa ngo yikange ko hari uwamwiba ibyo atunze uwo niwo muryango utekanye twifuza kandi birashoboka mubigizemo uruhare. Yabibukije ko Isi ibangamiwe n’abantu babona ikibi gikorwa bakakirebera abibutsa ko badakwiye guha icyuho abakora ikibi mu midugudu bakabangamira ubuzima bw’abanyarwanda iryo rondo mukora ntimukanyure ku rugo mwumva hari intonganya ngo mutambuke mugende, mufite n’inshingano zo kuba ijisho rya rubanda kuko ntampamvu yo kubona umuntu yangiza ngo mu mumureke kuko muziranye niba akunaniye iyambaze izindi nzego twese dukorere hamwe nibwo tuzesa imihigo”.

Yibukije aba barimo guhugurwa ko umutekano w’ Igihugu uri mubiganza by'Abanyarwanda. Biteganijwe ko aya mahugurwa azasozwa kuri iki cyumweru taliki ya 08/12/2019 hakazanatangwa telephone zizabafasha kurushaho guhana amakuru ajyanye n’umutekano hagati yabo ndetse n’izindi nzego yaba inzego z’ibanze ndetse n’iz'umutekano mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano no kunoza akazi kabo.