Abafite ubumuga ntabwo bakwiye kugenerwa ibyasigaye kuko nabo bafite uburengannzira.

Kuva mu mwaka wa 1992 ku italiki ya 03/12 buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abantu bbafite ubumuga ni muri urwo rwego kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/12/2019, mu Karere ka Ngoma twizihije umunsi mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ahazaza hazira inzitizi ku Bantu bafite Ubumuga". Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu murenge wa Zaza, akagali ka Ruhembe. Ni igikorwa cyaranzwe n’imyiyereko ndetse n’ibyino zitandukanye byose bikaba byakozwe n’abantu bafite ubumuga butandukanye mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori ndetse no kwerekana ko nabo bashoboye. Abafashe ijambo bose bagarutse ku iterambere Igihugu kimaze kugeza ku bantu bafite ubumuga haba mukubakorera ubuvugizi ahantu hose ku burenganzira bwabo, kubafasha kwiteza imbere binyuze mu makoperative ndetse n’amatsinda mato, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubigisha amashuri y’imyuga ajyanye n’ubumuga bafite, kujyana abana babo mu ishuri n’ibindi bituma umuturage ufite ubumuga agira imibereho myiza. Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko abafite ubumuga bazakomeza gutezwa imbere ndetse no gufashwa gukemurirwa ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo kuko bafite uburenganzira bungana n’ubw’undi munyarwanda wese. 

Yibukije ko abafite ubumuga badakwiye kugenerwa ibyasigaye cyangwa ngo bahezwe mu bikorwa by’iterambere dore ko byaragaye ko nabo bashoboye aho bamwe muri bo bari no mu nzego zifata ibyemezo kandi imirimo yabo bakaba bayikora neza bagatanga umusaruro igihugu kiba kibitezeho, yongeyeho ko kwifatanya n’abantu bafite ubumuga kwizihiza uyu umunsi mpuzamahanga wabashiriweho bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidaheza umuntu uwo ari we wese bityo asaba abitabiriye uyu muhango guha agaciro abantu bafite ubumuga bagafashwa aho bakeneye ubufasha dore ko usanga akenshi baba bakeneye ubufasha bwacu nko kwinjira mu modoka, mu myubako zimwe na zimwe zitarashyiraho inzira z’abantu bafite ubumuga yongeyeho ko aho basaba serivisi zitandukanye baba bagomba kwitanwaho bakoroherezwa kubona zerivisi vuba bitabagoye. Ubu mu karere ka Ngoma harabarurwa abantu bafite ubumuga bangana n’ibihumbi bitandatu magana abiri na mirongo itatu na barindwi 6237 ibarura (2014). Akarere kakaba karashize mu igenamigambi ryako uburyo bwo gukomeza gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye. Muri uyu muhango haremewe abantu bafite ubumuga 43 bashyikirijwe cheque y'Amafaranga 1,478,000frw yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Hope and Homes for children” bakaba bayashyikirijwe na Madamu Musonera Louise umukozi wari uhagarariye uwo muryango. Ayo mafaranga akazagurwamo magufi amatungo atandukanye yo gufasha imiryango irimo abantu bafite ubumuga akazabafasha kurushaho guteza imbere imibereho myiza yabo. Abantu bafite ubumuga bwokutabona batanu nabo bahawe inkoni yera. Igikorwa cyasojwe n’imikino itandukanye irimo nka sit ball na sitting volley ball abakinnyi bahembwa imyenda yo kwambara igihe bari muri siporo.  Ibi ibirori bikaba byashojwe n’ubusabane. Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, Uhagarariye ingabo n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma SSP KALISA callixte, Komiseri muri komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu Bwana Rukundo Claude, uhagarariye urwego rwa DASSO, umuhuzabikorwa wa NCDP mu ntara y’Iburasirazuba Bwana MUTABAZI Kennedy, Umuhuzabikorwa wa NCDP mu karere ka Ngoma Bwana GASANA Jean de Dieu, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ariyo NUDOR na Handicape International.

Yanditswe na

BAKENGANA Janvier

Umukozi ushinzwe itangazamakuru/Ngoma