AKARERE KA NGOMA KASUWE NA BA MINISITIRI B’UBUREZI

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 08/10/2019, Akarere ka Ngoma kasuwe na Minisitiri w'Uburezi Dr. Eugène MUTIMURA, waje ari kumwe na Minisitiri w'Uburezi mu Ntara ya Rhénanie Palatinat Dr. Stéphanie n'Intumwa nyinshi yari ayoboye zirimo n'Abadepite b'iyo Ntara.
Uru ruzinduko rwakozwe mu rwego rwo gushimangira Umubano uri hagati y'u Rwanda n'Intara ya Rhénanie Palatinat kuva mu 1982.
Aba bashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na Visi Meya KIRENGA Providence, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano (RDF, RNP, NISS, DASSO). Aba bashyitsi bakaba basuye ibikorwa by'Ubufatanye byakozwe n'Intara ya Rhénanie Palatinat mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gahima no muri IPRC-East.

Mu ijambo ry'ikaze yatanze, haba mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gahima, haba no muri IPRC-East, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yagaragaje ibikorwa dukesha umubano n'Ubudage, bigaragarira cyane mu burezi: harimo kubaka amashuri n' ubwiherero ku bigo binyuranye, ibikoresho ku mashuri amwe n'amwe ndetse n'amahugurwa y'Abanyeshuri n'Abarimu mu bumenyi. Yagaragaje ko uretse uwo mubamo rusange w'Ibihugu byombi, ubu Akarere ka Ngoma gafitanye umubano wihariye n'Akarere ka Germersheim kuva mu 2017; hakaba hari ibyo kwishimra bimaze gukorwa harimo amashuri ako Karere kamaze kubaka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahima ,ayo kazubaka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabilizi, ndetse kakaba karemeye ubufatanye mu guhugura abakozi b'Akarere.  Meya yasabye ko ubwo bufatanye n’Intara ya Rhenanie Palatinat bwakomeza  no mu bindi bice by'ubuzima nk'ikoranabuhanga, umuco na siporo.

Mu ijambo rye Minisitiri Dr Stéphanie Hubig yashimiye uko yabonye u Rwanda nk'Igihugu cyiza gifite isuku n'iterambere n'abaturage beza. Yavuze ko abantu bashyize hamwe, hari ibyo bakemura byinshi bityo yizeza ubufatanye, haba ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahima mu ikoranabuhanga, haba na IPRC-East mu guteza imbere ubumenyingiro nk’uko basanzwe bafatanya.

Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Hon. Dr.Eugène MUTIMURA yashimye cyane ubu bufatanye bumaze igihe; yavuze ko ari bwiza kuko bugamije kongera ireme ry'uburezi, mu gihe kizaza bukaba bugomba kwibanda cyane cyane ku mwarimu, ugomba guhugurwa bityo ireme ry'uburezi rikiyongera. Yavuze ko ibyo bikubiye no mu masezerano mashya yasinywe hagati y'u Rwanda na Rhénanie Palatinat. Yavuze ko Urwunge rw’Amashuri rwa Gahima ruzaba icyitegererezo mu ikoranabuhanga aho ruzagira icyumba cy'inama ikorwa ku buryo bwa kure(Vidéo Conference Room), kizajya gifasha abanyeshuri biga muri iri shuri guhanahana ubwenge n'ibindi bintu bishingiye ku muco n'ishuri Nelson Mandela ryo muri Rhénanie Palatinat, bifitanye umubano wihariye. Yashimye cyane uwo mubano.

Abandi bishimiye ibyiza by'uyu mubano ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic, Umuyobozi wa IPRC-East n'Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gahima. Aba bose bakaba bagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Rhenanie Palatinat bufite byinshi bumaze kugeza ku bigo bayobora.

Twibutseko mu Rwunge rw’Amashuri rwa  Gahima hasuwe ishuri ry’icyitegererezo (Smart Classroom), naho muri IPRC-East hasurwa ahakorerwa kwimenyereza imirimo inyuranye (Workshops).

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma