UMUNSI WA MWARIMU WARANZWE NO GUSHIMIRA INDASHYIKIRWA

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 05/10/2019, mu Karere ka Ngoma, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Uyu munsi wihizijwe ku nshuro ya 18, ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu bato, Abanyamwuga b'ejo hazaza(Young Teachers, The Future Of the Profession)”. Uyu munsi wizihijwe mu Mirenge yose y’Akarere uko ari 14, ariko ku rwego rw’Akarere wizihirijwe muri TVET Kigarama mu Murenge wa Rurenge.


Uyu munsi ukaba witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na Visi Meya KIRENGA Prividence, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana MAPENGO Gilbert, Abakozi b'Akerere n'ab'Umurenge. Kari kandi abari bahagarariye imiryango ifasha mu Burezi nka EAR/Diyosezi ya Kibungo, Imbuto Foundation, Compassion Internationale na BLF.
Muri ibi birori habayemo igikorwa cyo guhemba abarimu bakoze neza umurimo wabo, bahimbye udushya. Muri buri Murenge hahembwe abarimu babiri babiri bahabwa mudasobwa igendanwa(Laptop),  ku rwego rw'Akarere naho hahembwe b abarimu babiri, bo bahabwa “Tablette” na “Smartphone”.
Mu ijambo yavuze, uhagarariye abarimu Madame Christine UWINEZA yashimye ibyiza Leta imaze kubagezaho bigamije gutuma mwarimu abaho neza. Ibyo ni nka Umwarimu-SACCO, Girinka Mwarimu, Guhemba indashyikirwa; ndetse n'amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi kugira ngo ureme ry’uburezi rigerweho. Yijeje ubuyobozi ko Abarimu- dore ko 2/3  byabo bakiri bato- bagiye gukora cyane, bakongera  ireme ry'uburezi, kugira ngo bakemure ikibazo cyo gutsindisha.

Intumwa ya Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi wa IPRC/Ngoma Ephraim MUSONERA, yifurije abarimu umunsi mwiza.Yavuze ko uyu munsi na none ari umwanya wo gushimangira ubufatanye bwa bose mu burezi. Nk'uko yabivuze mu isoza ry'ubukangurambaga ku ireme ry'uburezi, yagarutse ku kibazo cyo gusiba kw'abana kujya ku ishuri, bityo  aboneraho gusaba ubufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye, ariko cyane ababyeyi mu gukemura iki kibazo. Yashimye ibyo Leta yakoze bigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu harimo Umwarimu-SACCO, Girinka Mwarimu, 10% byiyongeye ku mushahara no guhemba indashyikirwa. Ariko Mwarimu akaba asabwa kugendana n'ibihe, agahora yiga kugira ngo ajyane n'impinduka zigenda zizana n'ibihe.  Yashimangiye ko kubera ko umwuga wa mwarimu ari uw'agaciro, wasizwe amavuta, bisaba ko abawukora nabo baba basizwe amavuta, kandi bakawukira bawukunda: bagategura amasomo, bakayatanga neza, bagaca ukubiri, n'ingeso mbi nk'ubisinzi n'ibindi. U Rwanda rero, nk'Igihugu kidafite indi mitungo kamere myinshi, rurashaka kuba Igihugu gishingiye ku bumenyi. Abarimu rero nibo peterori na zahabu y'Igihugu kuko nibo batanga ubwo bumenyi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yavuze ko kuba mwarimu, uretse kubyiga biherekezwa n'uko ari umuhamagaro. Nawe yshimye cyane gahunda zo guteza imbere mwarimu uko zari zimaze kuvugwa n’Intumwa ya Minisitiri w’Uburezi. Yijeje abarimu ubufatanye n'ubuvugizi ku byifuzo binyuranye byiza bafite. Yashoje asaba ko ababyeyi bagira ubufatanye bugaragara mu burezi, ibyo bikazatuma gutsinda byiyongera.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma