HATASHYWE UMUSHINGA WO KUHIRA KU BUSO BUTO

Kuri uyu  wa kane, tariki ya 26/09/2019, mu Murenge wa Rukumberi   habaye umuhango wo gutangiza Umushinga wo kuhira imyaka ukorwa n'Umuryango HINGA WEZE ubitewemo inkunga n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Cyita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID).


Uyu mushinga watangijwe hatahwa Uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imashini zikoresha ingufu z'izuba, mu murima wa hegitari 10 wa Koperative y'urubyiruko yitwa TWIGIRE MUHINZI.
Uyu muhango ukaba witabiriwe  na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Nyakubahwa Peter Vrooman, witabiriwe kandi n’Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Bwana Patrick Karangwa,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana HABIMANA Kizito ndetse n’Abayobozi Bungirije b’utundi Turere twa Gatsibo, Kayonza na Bugesera, uyu mushinga wo kuhira ukoreramo.


Mu gutanga ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Apbrodise yashimiye byimazeyo Ambasaderi wa USA kuri iyo nkunga y'Abaturage bayo. Yashimye cyane HINGA WEZE ku ku bikorwa bigamije kuvugurura ubuhinzi, gufasha abahinzi kubona isoko ry'umusaruro no kurwanya imirire mibi, bamaze kugeraho,  abasaba kwagura ibikorwa.


Mu ijambo rye yavuze mu Kinyarwanda,  Ambasaderi Peter Vrooman, yagize ati  " Imvura ni umugisha, ariko kuhira imyaka ni ubwishingizi".

Umunyamabanga. Nshingwabikorwa w'Intara, Bwana Kizito HABIMANA we, yasabye abaturage gukunda umurimo, bagakora, bagakira, bakagira imiryango itekanye.

Umuyobozi Mukuru wa RAB,  Bwana Patrick Karangwa yashimiye Ambasaderi ku byiza USAID yakoze bigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubuzima bw'abaturage. Yabwiye abaturage ko gushora mu buhinzi, ari ubukungu. Yasabye abaturage kujya muri gahunda nziza z'ubuhinzi,  cyane ko na Leta itanga nkunganire ya 50%, kuko ubuhinzi ari ubukungu. Yagarutse ku gihembwe cy'ihinga 2020A, asaba abaturage guhingira igihe. Yagize ati "Muhinge hose, mutere hose, tujye mu bukire". Yabijeje ko Leta izakomeza kubaba hafi muri gahunda zibateza imbere.


Straton Dusengimana, Perezida wa Koperative TWIGIRE MUHINZI ifite umurima urimo ibikorwa byatashywe yagize ati  "Ubu buryo burahendutse kandi kubukoresha biroroshye. Ubu dushobora guhinga imboga umwaka wose. Aho twahingaga amasaka tukavanamo ibihumbi 70, ubu tuzajya dukuramo miliyoni ebyri."

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma