YATANGIJE UMUSHINGA IBIHUMBI BIBIRI NONE AMAZE GUFASHA ABANA 86

Inkuru ya Soeur Félécie MUKANGABIRE, watangije umushinga wo gufasha abana b’abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye, afite amafaranga ibihumbi bibiri gusa, kugeza ubwo umushinga uba agashya kashimwe na Minisiteri y'Uburezi, ikamuhemba inka, ni inkuru yumvikanye cyane guhera tariki ya 06/09/2019. Ni inkuru irimo udushya koko nk’uko twabibonye mu rugendo rwakozwe hamwe n’itangazamakuru.

Soeur Félécie MUKANGABIRE, wo mu Muryango w’aba “Visitation”, mu Rugo rwa BARE, yigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa BARE,  yahembwe inka na Minisiteri y’Uburezi kubera kwita ku bibazo by’umwana bishobora gutuma atiga neza ndetse akaba yava mu ishuri. Uyu Mubikira yitegereje imibereho y’abana bamwe na bamwe aho ku Ishuri rya BARE asanga hari abatiga neza kubera ikibazo cy’ubukene bw’imiryango yabo. Nibwo gutekereza ku gashing gato -ariko ubu umaze kuba umushinga ukomeye- ko korora inkwavu, zikajya zivamo ibyo gufashisha abo bana bagira ibibazo birimo kubura imyenda y’ishuri, ibikoresha by’ishuri, iby’isuku n’ibindi.  Soeur Félécie MUKANGABIRE aragira ati” Maze kubona ibibazo by’abana byanteye kwibaza, numva ngize igitekerezo cy’uko nakorora udukwavu tukajya tugaha umwana, akagenda akakorora yamara korora zigakura, akaba yagurisha agakuramo ibyo bikoresho yaba akeneye. Ibi  byose ndabikora, ndagurisha nkaba naguriramo umwana uniforme mbonye ko ariyo akeneye, nkaba namuguriramo isabune n’amavuta mbonye ko aribyo akeneye cyangwa se inkweto, cyangwa se nkamuha urukwavu akajya kurwororera mu rugo”.


Kugeza ubu Soeur Félécie MUKANGABIRE, amaze koroza inkwavu abana 86, batishoboye. Abana bamaze korozwa inkwavu bashimira cyane Soeur Félécie MUKANGABIRE; abo bana bagaragaza ko bageze ku rwego rwo kwikemurira ibibazo. Umwana witwa IYAMUREMYE Samuel, wiga mu mwaka wa kane aho ku Rwunge rw’Amashuri rwa BARE avuga ko ubu nta ibazo cy’ibikoresho akigira, ku buryo we asigaye yiga neza, buri munsi bitari nka mbere yasibaga akajya gushakisha amafaranga y’ibikoresho. IYAMUREMYE aragira ati “ Urukwavu icyo rwamariye rwarabyaye bwa mbere nitura “Ma Soeur”, maze kumwitura mpita nshaka uburyo nagurishamo inkwavu 2 mpita nguramo uniform, ubu ni icyo rwamariye rwose kandi ubu ngubu hari n’undi mwana duturanye noroje”.

Soeur Félécie MUKANAGABIRE, avuga ko atangira umushinga yatangije amafaranga ibihumbi bibiri gusa, ariko bidatinze iki gitekerezo cye cyashyigikiwe n’abo babana mu buzima wa buri munsi, uhereye ku Babikira bagenzi ndetse n’abarimu b’Ishuri rya BARE. Umuyobozi w’Ishuri rya BARE, Madamu Dativa UWIMANA avuga ko bakunze cyane igitekerezo cya “Ma Soeur”, bityo ubuyobozi bw’Ikigo n’abarimu bakaba bagishygikiye. Ubu umushinga winjiye mu buzima bw’ikigo, mu bikorwa bigomba kwitabwaho kuko witezweho guteza imbere uburezi, ugabanya ibibazo bishobora gutuma abana bata ishuri ariko cyane cyane ufasha abana batishoboye.

Twibutse ko uyu Soeur Félécie MUKANGABIRE yahawe igihembo na Minisiteri y’Uburezi, muri gahunda iyi Minisiteri ifite yo guteza imbere udushya two mu burezi, mu rwego rwo kugira ngo ubumenyi buturuka mu burezi bube koko inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma