GUVERINERI MUFULUKYE YAGIRANYE INAMA N’ABAKOZI B’AKARERE KA NGOMA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09/09/2019, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana MUFULUKYE Fred yasuye Akarere ka Ngoma, maze agirana inama n’abakozi b’Akarere kuva kuri Nyobozi y’Akarere kugera ku Kagari ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere. Guverineri akaba yakoze uru ruzinduko ari kuwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano  Itaguye y’Intara.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, Guverineri MUFUKUKYE Fred yabwiye abaje mu nama ko inama igamije kwibukiranya inshingano no gusabwa kuzihagararamo neza kugira ngo icyerekezo 2020 twihaye kandi tuzasoza umwaka utaha, tugisoze neza. Yashimangiye ko ari umwanya wo kwibukiranya gahunda zose kugira ngo zigende neza, ariko cyane cyane habeho kwita ku muturage kugira ngo abone serivisi ku gihe kandi neza.

Mu kiganiro yagiranye n’abari bitabiriye iyi nama, Guverineri MUFULUKYE Fred yibukije zimwe mu ndangagaciro zikomeye zigomba kuranga umukozi wese w’Akarere: Gukorera hamwe, abantu bakuzuzanya; kugira ubunyangamugayo ku kazi no hanze yako abantu bagashimishwa n’ibyabo, ntibasahure ibya Leta cyangwa iby’abandi; gukunda no gukorera umuturage agahabwa serivisi adasiragijwe kuko aribyo musingi wo gukunda Igihugu no gukora neza umuntu akarangiza inshingano, ntakorere ku jisho ngo asigare arwana no kuza mu biro, ubundi akiyicarira gusa acunganwa n'amasaha.


Muri iyi nama yabayeho kuganira ku bibazo binyuranye no kungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa ngo bikemuke; habayeho kandi gusangira ibyiza byafasha abandi gukemura ibibazo. Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa SAKE Mme MUKAYIRANGA Gloriose, akaba yasangije abandi uburyo bwo gukoresha ibyumba bikusanyirizwamo amakuru y’ishuri( “School Data Center”), mu gukemura ibibazo by’abana bata ishuri.
Abakozi bakaba biyemeje kwitanga kugira ngo byose bihinduke.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.