KU NSHURO YA 25 AKARERE KIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri iki cyumweru, tariki 07/04/2019, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ku rwego rw’Akarere, umuhango yo gutangiza iki cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, wabereye mu Murenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi, kuri Paruwasi Gatulika ya BARE. Witabiriwe n’Intumwa za rubanda Depite NYIRAHIRWA Veneranda na Depite MUKANDERA Iphygénie, zaje kwifatanya n’abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Ngoma. Uyu muhango witabiriwe kandi na Nyobozi y’Akarere, Abayobozi banyuranye, barimo ab’inzego z’umutekano mu Karere, Abajyanama b’Akarere, abayobozi b’amatorero n’amadini, ab’ibigo by’Abikorera n’abikorera, Abakozi b’Akarere n’ab’Umurenge ariko by’umwihariko abaturage benshi cyane.

Uyu muhango ukaba wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku mva y’Urwibutso rwa BARE, rushyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 4104.

Mu ijambo rye ryo guha ikaze abashyitsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa ko kwibuka  ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside no gufata mu mugongo abarokotse; ukaba na none umwanya wihariye wo kuzirikana ubutwari, ubupfura n’ubwitange bw’Ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Mu ijambo rye Depite NYIRAHIRWA Veneranda, yihanganishije abarokotse Jenoside, yibutsa ko Kwibuka ku Nshuro ya 25 bibaye Leta y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yavuze ko n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe nk’iby’ubutabera mpuzamahanga, aho hari abakoze Jenoside bacyidegembya mu bihugu bimwe na bimwe; ndetse n’ikibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe, Abarokotse Jenoside bagomba kwihangana, bagakomera, bagatwaza.

Twakwibutsa ko isanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri iyi nshuro ya 25, ari nk’isanzwe, ikaba igira iti ”Twibuke Twiyubaka”.

 

SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/Ngoma