GUVERINERI MUFULUKYE YASUYE AKARERE KA NGOMA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/03/2016, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred yasuye Akarere ka Ngoma. Muri uru ruzinduko akaba yari aherekejwe n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano zinyuranye bagize Inama y’Umutekano Itaguye ku rwego rw’Intara barimo Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Major General Mubarakh MUGANGA.

Guverineri MUFULUKYE Fred ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise n’abo bayobozi b’Inzego z’Umutekano haba ku rwego rw’Intara no  ku rwego rw’Akarere basuye Imirenge ya Mutenderi na Gashanda.

Muri iyi mirenge yombi, Guverineri MUFULUKYE Fred n’abo bari kumwe baganirije abaturage, bari bateraniye mu nteko z’abaturage ziba uri wa kabiri, ku ngingo zinyuranye ariko bagaruka cyane cyane ku mutekano, aho babasabye kwirinda ibihuha bikwirakwizwa n’imbuga nkoranyambaga, ahubwo bagasigasira ibyiza binyuranye bagezwaho na Leta ibifuriza ibyiza bigwiyemo iterambere n’umutekano ariko ibyo byose bigashingira ku musingi ukomeye cyane, ariwo bumwe bw’Abanyarwanda.

Ushinzwe Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba Major General Mubarakh MUGANGA yasabye abaturage gukora imirimo yabo, batuje, bakiteza imbere, bagaharanira umutekano w’ibanze ku rwego rwabo, bagakumira ibyaha byose bibangamira umudendezo wabo. Yabasabye ku buryo by’umwihariko kwirinda ibihuha n’ibinyoma, bikwirakwiza n’abatifuriza Abanyarwanda icyiza bakoresheje ikoranabunga, bibeshya ko mu Rwanda nta mutekano. Yabahamirije ko abo batakaza umwanya wabo kuko umutekano w’u Rwanda  ari wose kandi ko urinzwe neza, haba imbere mu Gihugu no ku nkiko zarwo, kandi n’abaturage ubwabo babyibonera.

Haba mu Murenge wa Mutenderi, ndetse no mu Murenge wa Gashanda, Guverineri MUFULUKYE Fred yabwiye abaturage ko bafite Leta nziza, iyobowe neza kuko ihora ibashakira ibyiza binyuranye birimo ibikorwa y’iterambere bagenda babona kandi bibafasha kwiteza imbere: Imihanda, amavuriro, amazi, amashayarazi ndetse n’ibyo kwidagaduriramo nka Hoteli nziza Akarere ka Ngoma kujuje na Sitade irimo kubakwa.  Ko rero nabo bagomba gutanga uruhare rwabo arirwo kubungabunga ibyo byiza, bagahera kwirindira umutekano aho batuye. Uwo mutekano ariko ugomba guhera mu muryango aho abashakanye bagomba kwirinda amakimbirane rimwe na rimwe abyara ibibazo mu muryango, bakabana neza mu buryo bwemewe n’amategeko, bakarera abana babo neza. Kuko uburere buruta ubuvuke, abana bagomba kwitabwaho, bakagaburirwa neza, bakarindwa imirire mibi kuko itera ibibazo birimo kugwingira haba ku mibiri no mu bwenge, bagatozwa ubupfura n’ikinyabupfura n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ku kibazo cy’inda ziterwa abana bato b’abakobwa, ababyeyi bamwe bagaragaje ko bimwe bituruka ku myitwarire idahwitse y’abana, usanga bigira ibyigenge bakishora mu bukozi bw’ibibi bakiri bato; ndetse ngo rimwe na rimwe bagashyira iterabwoba ku babyeyi, bagakangisha uburenganzira bwabo. Aha Guverineri yasabye ababyeyi kugaruka ku nshingano zabo zo kurera neza, bakagaragariza abana ububi buri muri ubwo bukozi bw’ibibi, ko uretse n’inda hari n’izindi ndwara harimo na SIDA. Aha yakomye urusyo ariko akoma n’ingasire, aburira abashuka abana bakabashora muri ibyo bikorwa bibi, ko amategeko ahana ibyo byaha yakajijwe; abaturage basabwa kudahishira abo bagizi ba nabi.

Guverineri yakiriye kandi akemura ibibazo by’abaturage. Yashoje ibiganiro, agaruka ku bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.  Abwira abaturage ko iyo twibuka tuzirikana amateka mabi yaranze Igihugu cyacu, ibi bikadufasha kurushaho kunga ubumwe nk’uko biri mu mpanuro ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igira iti “Twahisemo kuba umwe”.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma