UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WARANZWE NO GUFASHA ABATISHOBOYE NO KWIDAGADURA.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 08/03/2019, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, ndetse no ku Isi hose, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Kuri iyi nshuro ya 44, mu Rwanda twari dufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatane urunana, twubake umuryango utekanye”.

Uyu munsi ubaye umuryango nyarwanda uhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bato b’abakobwa baterwa inda. Iki kibazo kikaba cyagaragarutsweho mu magambo yavuzwe, hagamijwe gukangurira abaturage kurwanya inda ziterwa abana bato, kudahishira iki cyaha kuko ari ihohoterwa rikomeye, rinatera intugunda mu miryango.

Ku rwego rw’Akarere,uyu munsi wihizirijwe mu Murenge wa Remera. Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, bakaba bakiriye Abadepite babiri aribo Depite NYIRAHIRWA Veneranda na Depite John RUKUMBURA RWABYOMA, bari baje kuwitabira.

Mu ijambo Depite NYIRAHIRWA Veneranda yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, aha i Remera,  yibukije ibyiza Leta y’u Rwanda imaze kugeraho, ashimira  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ko yashubije abagore agaciro mu bice byose by’ubuzima, haba mu miyoborere myiza aho u Rwanda ubu ari urwa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishingamatageko kuko ubu ari 61%; haba n’amategeko aha umugore uburenganzira yari yaravukijwe mu butegetsi bubi. Yasabye Ababyeyi, by’umwihariko abagore, kuba igicumbi n’abatoza b’indangagaciro, uburinganire bukumvikana neza, bakarera abana neza, babatoza ubupfura kandi bakabarinda imirire mibi. Yashoje asaba ko insanganyamatsiko “Dufatane urunana, twubake umuryango utekanye”, ndetse n’uburinganire muri rusange byava mu mvugo bikajya mu ngiro, uburinganire bukaba igihango n’Igihugu.

Mu byaranze uyu munsi kandi harimo igikorwa gikomeye cyo gufatana urunana, no gushyira hamwe mu gutezanya imbere, aho abaturage bo muri uyu murenge wa Remera ubwabo baremeye imiryango itishoboye amatungo 9 harimo inka imwe n’ihene umunani. Iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye kikaba cyarakozwe hirya no hino mu yindi mirenge igize Akarere,  ahatanzwe amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana abiri(1,200,000), inka 2, ihene 11 n’ingurube 8. Mu byaranze ibirori by’uyu munsi kandi harimo kwidagadura, aho Abayobozi batangije umukino w’umupira w’amaguru usoza amarushanwa y’Umurenge KAGAME Cup, mu itsinda ry’abagore, ku kibuga cy’Akagari ka Ndekwe, mu Murenge wa Remera. Uyu mukino ukaba wararangiye Umurenge wa Kibungo utsinze uwa Mugesera, bityo wegukana igikombe cy’Umurenge KAGAME Cup.

Nyuma yo gutangiza uyu mukino, Abayobozi kandi basuye Urwunge rw’amashuri rwa Nyamugari, aho Intumwa za rubanda zatanze ibiganiro ku kurwanya ruswa n’ihohoterwa; ibi biganiro babigejeje ku banyeshuri 2075 n’abarezi babo.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma