MU MUGANDA USOZA UKWEZI HABAYE KUBAKIRA UTISHOBOYE

“Ndagira ngo mbashimire umuganda w’uyu munsi mbashimire ko hari umuryango twubakiye uyu munsi. Rwose mwakoze igikorwa cyiza cyane”.

Ayo ni amwe mu magambo, Guvernieri w’Intara y’Ibirasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred yavuye kuri uyu wa gatandatu, mu Murenge wa Mutenderi, aho yari yagiye kwifatanya n’abaturage mu muganda usoza ukwezi. Muri uyu muganda hakaba harakozwe igikorwa cyo kubakira umuryango utishoboye wa NSEKANABO Deogratias, utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mutenderi.


Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro binyuranye, byabimburiwe n’ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wagaragarije Guverineri ibikorwa byiza by’iterambere abaturage bo muri ako gace, bamaze kugezwaho na Leta. Ibyo bikorwa ni umuhanda mwiza wa Rebezo-Muzingira, amazi meza afatiye ku isoko ya Nyamuganda; ubu bakaba barimo kugezwaho n’amashanyarazi. Kuri ibyo bikorwa byiza bigamije guteza imbere imibereho myiz ariko, abaturage basabwe nabo gushyira ho akabo, bakirinda amakimbirane mu miryango ahememberwa n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo, bakarwanya ikibazo cy’inzoga zitujuje  ubuziranenge, kandi bagahagurikira kurwanya imirire mibi.
Mu biganiro byatanzwe harimo:

  •   Ikiganiro ku munsi w’abagore uzizihizwa tariki ya 08/03/2019;
  •   Ikiganiro mu kwitegura ihihembwe cy’ihinga 2019B;
  •   Ikiganiro ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe;
  •   Ikiganiro ku mutekano.


Mu ijambo rye,  Guverineri MUFULUKYE Fred yasabye abaturage gushyira hamwe, mu bikorwa bimwe na bimwe byo gufasha abafite intege nke. Yagize ati “Ndagira ngo mbashimire umuganda w’uyu munsi mbashimire ko hari umuryango twubakiye uyu munsi. Rwose mwakoze igikorwa cyiza cyane Tujye tureba abaturage muri twe, abafite intege nke, abatishoboye, hanyuma  turebe uko twabafasha. Njye ndibaza ko umudugudu wahagurutse, abaturage batuye umudugudu mwahagurutse, ntabwo mwananirwa gukemura ikibazo cy’umuturage ufite ikibazo. Byatunaira? Ntabwo byatunaira. Icyo bidusaba ni ugushyira hamwe”.
Guverineri kandi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, bakarwanya ibiyobyabwenge. Yakanguriye abaturage kandi guhagurukira ikibazo cy’inda ziterwa abana bato, bakirinda guhishira ababikoze no gukora ubwimvikane kuri icyo cyaha gikomeye cyashizwe mu rwego rw’ibyaha bidasaza. Yibukije abaturage kurinda umutekano, kuko ariwo musingi w’iterambere Igihugu kimaze kugeraho kandi nabo ubwabo bibonera. Yashoje ashima amasibo n’imikorere myiza yayo, nk’akarango k’Akarere ka Ngoma, asaba abaturage kuyakoreramo kuko amaze kugaragaza akamaro kayo.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma