ADECCO YIBARUTSE IZUBA TV

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2019, Umuryango wa ADECCO (Association  pour le Développement Communautaire par la Communication), watashye ku mugaragaro Televiziyo wibarutse (Izuba TV). Izuba TV yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.  SHYAKA Anastase. Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’intumwa za rubanda, Senateri Prof. NKUSI Laurent na Depite UWAMARIYA Odette. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye bo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kuyishimira dore ko Izuba TV, ariyo televiziyo ya mbere ivukiye mu Ntara y’icyaro kuko izindi zose zikorera mu Mujyi wa Kigali. Hari n’Abyobozi b’Uturere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza kuko biteze byinshi ku Izuba TV ije yiyongera kuri Radio Izuba yari isanzwe ifasha uturere kwegerana n’abaturage. Mu magambo yavuzwe n’Abayobozi ba ADECCO, yaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Bwana MURAYIRE Protais, yaba na Perezida Bwana MUNYANDINDA Emmanuel, bagaragaje amavu n’amavuko ya ADECCO mbere na nyuma ya 2004, umwaka bashingiyeho Radio Izuba, kugeza ubu havutse Izuba TV. Aba bayobozi bombi mu muryango  ADECCO, bahamya ko bahuye n’ibibazo bikomeye mu rugamba rwo gutangiza ibitangazamakuru byabo, ariko ntibatezuka ku mugambi wabo no ku ndangantego yabo yo kuba mu baturage rwagati, bakaba  ibitangazamakuru bifasha abaturage, bibaha inyigisho nziza, zituma biyubaka bakubaka n’Igihugu.Mu ijambo rye, Minisitiri Prof. SHYAKA Anastase yashimye ADECCO ku bikorwa imaze kugeraho  ariko abasaba gukomere ku ntego bihaye yo kuba mu baturage rwagati, no kuba ibitangazamakuru bikora kinyamwuga mu  rwego rwo guteza imbere abaturage, bakabigisha, bakaba abaturage beza bitabira gahunda za Leta. Minisitiri Prof. SHYAKA Anastase yasabye abaturage kumva no gukurikira ibiganiro bya Radio na Izuba TV, kuko yabonye ari byiza. Ku bibazo ADECCO yari yagaragaje, byiganjemo iby’ubushobozi buke mu mutungo, Ministiri Prof. SHYAKA Anastase yababwiye ko ibibazo basigaranye ari ibibazo bito cyane, ugereranyije n’iby’ingutu banyuzemo, bakabisohokamo kigabo bataranagira ingufu nk’izo bafite ubu. Yabijeje ubufatanye bushoboka; aha akaba yaraboneyeho gusaba Uturere two mu  Ntara y’Iburasirazuba, kugira ubufatanye na ADECCO/Radio Izuba na Izuba TV, tugashyigikira ibi bitangazamakuru, kuko nabyo bifasha utu Turere muri gahunda nyinshi z’imiyoborere myiza.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma