INAMA NJYANAMA YEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUYE YA 2018-2019

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22/02/2019, inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo idasanzwe.

Ku murongo w’ibyigwa nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard hari:

  1.  Kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2018-2019 n’amasoko ayishingiyeho;
  2. Kwemeza Ingamba z’iterambere ry’Akarere (DDS; Distrcit Development Strategies);
  3. Kwemeza tariffs nshya.    

Ku byerekeye ingengo y’imari, uyu mwaka wa 2018-2019, utangira Akarere ka Ngoma, kari katoye ingengo y’imari ingana na 18,296,443,306. Twakwibutsa ko muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019, 52,4% byayo biteganyirijwe imishinga y’iterambere yakozwe ishingiye ku byifuzo abaturage batanze, ubwo bagiraga uruhare mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari bya 2018-2019. Iyo ni imishinga  y'amazi, amavuriro, amashanyarazi, imihanda n'ibindi bifite impinduka nziza ku mibereho y’abaturage.Ingengo y’imari ivuguruye yemejwe none, ingana na 16,901,508,823, bikaba bigaragara ko yagabanutseho 8.2%. Mu by’ukuri nta gabanuka ryabaye ahubwo urebye neza, yariyongereye; gusa hari  amafaranga  agera kuri hafi miliyari ebyiri, yari yabazwe ko azanyuzwa mu ngengo y’imari ariko akaba atazanyuramo kubera imicungire yayo. Ayo mafaranga ni ay’umushinga NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program), ushinzwe kwita ku Biyaga byo mu kibaya cy’uruzi rwa Nili. Aho kwinjira mu ngengo y’imari, aya mafaranga azacungwa n’umushinga ubwawo.  Bityo rero nta gikorwa na kimwe, mu byari biteganyijwe mbere y’iri vugurwa, kizahungabana.Ku byerekeye Ingamba z’Iterambere ry’Akarere(DDS: District Development Strategies), iyi nama yemeje izi ngamba z’imyaka itandatu (2018-2024). Bikaba bigaragara ko izi ngamba zizagerwaho kuko kuri ubu hari ibikorwa bimwe na bimwe biri muri izi ngamba  bigeze kure, nka sitade, amazi meza n’ibindi.Naho ku byerekeye amahoro n’ibindi Ku byerekeye tariffs hemejwe ibiciro bishya by’amahoro na serivisi zitangwa n’Akarere zinyuraye, nko gukodesha ibyumba by’inama, sitade, ndetse n’amahoro ku bukode bw’ubutaka, aho ubutaka bukoreshwa n’abihaye Imana, buzatangira gukodeshwa.Abari muri iyi nama bakaba bishimiye ko imyiherero yakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018-2019, iri kubyara umusaruro mwiza, bityo bemeza ko hatagurwa n’undi mwiherero wa vuba, kugira ngo habeho kwisuzuma.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma