Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA yasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’icyumba ntangamakuru cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma-Sake

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. GASANA aherekejwe n'abagize inama y'umutekano y'intara itaguye yagiriye uruzinduko mu karere ka Ngoma akaba yasuye ibikorwa bitandukanye birimo: Imihanda, Ubuhinzi n’ubworozi, ibyumba ntangamaku ndetse yunamira imibiri y’Abatutsi 25000 baruhukiye mu rwibutso rwa Kibungo.

Uru ruzinduko yaruhereye mu murenge wa Zaza aho yasuye umuhanda Zaza-Sake wakozwe mu mwaka w’imihigo 2020-2021 uyu muhanda ukaba waraje ari igisubizo mu buhahirane bw’imirenge ya Zaza na Sake. Muri uyu murenge kdi yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorwa by’umushinga witwa SACPP Ltd (Sustainable Agriculture Community Partanership Program Limited) by’umufatanyabikorwa Ben Lee Henson. Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi by’uyu mufatanyabikorwa bikorerwa kuri Ha 22.

Tubibutse ko uyu mushinga watangiye ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi kuwa 06/09/2017

Mu murenge wa Sake yasuye: icyumbantangamakuru cy'umurenge wa Sake, Ikigonderabuzima Rukoma Sake n'icyumba cy'umudugudu wa Nyagasozi.

Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA yatanze nyuma yo gusura icyumba ntangamakuru k’ikigo nderabuzima cya Rukoma-Sake yagize ati: “Twishimiye gusra icyumba ntangamakuru cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma. By’umwihariko twasuye icyumba cy’amakuru ajyanye n’imihigo 2020-2021. Mubisobanuro batanze bifashishije imibare n’impuzandengo twasanze tudashidikanya ko bari ku kigero cyiza kdi gitanga icyizere ko bazesa imihigo.

Turashimira urugero rwiza rw’iki kigo batanze ubwo biyemezaga gukorera ku mihigo.

Turizeza ubuyobozi bw’iki kigo ko natwe tuzabafasha gukora ubuvugizi ku nzego zose kugirango babone ubufasha bukenewe bubafasha gukomeza kuba indashyikirwa”.

Hon.Guverineri CG Emmanuel K.GASANA yasoreje uruzinduko rwe mu murenge wa Kibungo asura urwibutso rwa Kibungo mu rwego rwo guha icyubahiro izi inzirakarengane zihashyinguye we n’abayobozi bari bamuherekeje bakaba bashyize indabo ku rwibutso rwa Kibungo ndetse bunamira imibiri y’Abatutsi 25000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baruhukiye muri uru rwibutso.