Gusoza icyumwero cy’icyunamo mu karere ka Ngoma byaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kibungo rushyinguremo imibiri 25000

Imyaka 27 irashyize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibaye, kuri uyu wa kabiri taliki 13/04/2021, mu rwego wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo habereye umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira imibiri y’Abatutsi 25,000 bashyinguye muri uru rwibutso. Iyo mibiri ihashyinguye ni iyabonetse hirya no hino mu karere ka Ngoma.

Abitabiriye umuhango wo kunamira imibiri y’Abatutsi 25000 ishyinguye mu rwibutso rwa Kibungo.

Uyu muhango uba buri mwaka, witabiriwe n’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kibungo mu rwego rwo kwirindaikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yageneye abarokotse Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yagize ati: “Mukomere kdi mugire icyizere cyo kubaho mukomeze kwiteza imbere kuko igihugu kikibakunda kdi kibashyigikiye ndetse n'umuryango nyarwanda”.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise atanga ubutumwa bw’ihumure.