ABATURAGE BAGARAGARIZWA IBIBAKORERWA

Kuwa 26/10/2013 mu Karere ka Ngoma habereye umunsi w’imurikabikorwa mu Karere, aho ubuyobozi bumurikiye abaturage b’Akarere n’abandi baturarwanda ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2012/2013, banerekana ibikorwa bizakorwa mu mwaka wa 2013/2014. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa ryakozwe n’amakoperative n’amashuri atandukanye, kuvuga ku mihigo y’umwaka urangiye n’imihigo y’umwaka mushya wa 2013/2014 ndetse no guhemba abakozi n’ibigo byitwaye neza mu kurangiza inshingano mu mwaka wa 2012/2013.

Uyu munsi witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye harimo umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette, abahagarariye Uturere two mu ntara y’iburasirazuba, inzego z’umutekano ingabo na polisi, ibigo n’amabanki bikorera mu karere n’abaturage bo mu Mirenge itandukanye. Uyu munsi waranzwe kandi n’ibirori bitandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize.

Mu bihembo byatanzwe harimo, ibikombe byahawe imirenge itatu yitwaye neza kurusha indi ariyo Jarama, Kazo na Mugesera, Telefone 9 zo mu bwoko bwa Galaxy Samsung zahawe abakozi b’Akarere bagize amanota ari hejuru ya 90%, telephone 25 zahawe inzego z’umutekano mu Mirenge yose, amagare 158 yahawe abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Tugali twose ndetse n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Hanatanzwe kandi “Certificat de merite” ku bakozi, ibigo n’abikorera ku giti cyabo, mu rwego rwo kubashimira.

Ishuri Les Gazelle riherereye mu murenge wa Kibungo ryongeye gushimirwa rinahabwa igikombe n’akarere ka Ngoma kuba ryaragahesheje ishema ritsindisha abana benshi mu myaka 2 ishize. Hanatanzwe kandi imperekeza ku bakozi babiri bagiye mu za bukuru HARERIMANA Augustin na SEMINEGA Guido bagenerwa amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amfaranga y’u Rwanda, hamwe n’inyana ifite amezi ifite agaciro k’ibihumbi Magana atanu. Uyu munsi ukaba warasojwe n’ubusabane ku bitabiriye banacinya akadiho.