IGIHEMBWE CY’IHINGA 2014 A

Mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2014A  mu karere ka Ngoma, kuwa 25/09/2013 habaye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga wabereye mu Murenge wa Remera.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo:

Dr RUTAGWENDA Theogene ushinzwe ubworozi ku rwego rw’igihugu, MYAMBI Celestin uhagarariye RAB mu ntara y’iburasirazuba, KANYAMANZA Yves uhagariye CIP mu ntara y’iburasirazuba, NAMBAJE Aphrodise, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, MUPENZI George, Umuyobozi w’Akarere  ka NGOMA wungirije ushinzwe ubukungu, Abayobozi b’ Ingabo na Police  mu Karere Abakozi bashinzwe ubuhinzi ku Karere n’Imirenge, abakozi ba RAB na MINAGRI n’abaturage b’umurenge wa Remera.

Igikorwa cyatangijwe n’ Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, cyaranzwe no gutera imbuto y’ibigori mu matarasi ateguye. Abari bitabiriye igikorwa bose bafatanyije n’abahinzi bateye ubuso bungana na hegitari 23.

Nyuma y’igikorwa cyo gutera habayeho ibiganiro bitandukanye aho Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE yabanje guha ikaze abashyitsi kandi anashimira buri wese witabiriye iki gikorwa. Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko guhinga udakoresheje inyongeramusaruro (ifumbire ) nta musaruro bitanga, aho yatanze ubuhamya avuga ko yejeje ikilo kimwe n’inusu bitewe nuko yahinze adahingiye igihe, agahinga adakoresheje ifumbire n’imwe ntanubahirize imirimo y’itera, ibagara n’isarura. Yarangije ijambo rye asaba abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga kugirango bivane mu bukene.

Uwari  umushyitsi mukuru  Dr RUTAGWENDA Theogene, yashishikarije abahinzi gukora ubuhinzi bujyanye n’ubworozi  kuko byuzuzanya, aha yakomeje avuga ko kurengera aya matarasi haterwaho ubwatsi n’ibiti  birwanya isuri kandi bigatanga  ibiryo by’amatungo.Yashoje ashimira abitabiriye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2014A.