DUKORRE KU MIHIGO DUTERE IMBERE VUBA

Nk'uko bisanzwe, umwaka w'ingengo y'imari kimwe n'umwaka w'imihigo utangirana n'Ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka ukarangira muri Kamena mu  mwaka ukurikiyeho, ubu umwaka w'imihigo 2013/2014 ukaba waratangiye muri Nyakanga 2013. Imihigo akaba ari ibikorwa umuntu, umuryango, cyangwa se ikigo kiyemeza kiyemeza gukora mu gihe runaka. None kuwa 14/08/2013 mu Karere ka Ngoma habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'umwaka wa 2013/2014, iki gikorwa kitabiriwe n'abakozi b'Akarere kugeza ku rwego rw'Akagari, ibitaro, ibigo nderabuzima, ibigo by'amashuri n'abafatanyabikorwa bakorera mu Karere cyaranzwe no kwerekana imihigo y'uyu mwaka utangiye ndetse no kuyisinya hagati y'abakozi, Imirenge, ibigo bikorera mu Karere n'ubuyobozi bw'Akarere.

Mu ijambo rye umuyobozi w'Akarere NAMBAJE Aphrodise, yabanje gushimira abari bitabiriye inama ku mbaraga zakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa imihigo y'umwaka turangije wa 2012/2013, maze agira ati: Umwanya tuzabona n'amanota tuzagira ayo ariyo yose tuzashima, kuko byose bizaba bivuye mu biganza byacu.

Nyuma yo kwerekana imihigo hanatanzwe ibitekerezo ku byakongerwamo maze Umuyobozi w'Akarere asaba ko iyi mihigo itangira gushyirwa mu bikorwa hakiri kare cyane cyane imihigo ijyanye n'ibihe by'imvura, kugirango ibikorwa bikubiyemo bizabashe gushyirwa mu bikorwa.