ISUZUMA RY'IMIHIGO 2012/2013 MU KARERE KA NGOMA

None kuwa 29/07/2013, mu Karere ka Ngoma hari kubera igikorwa cyo gusuzuma ishyirwamubikorwa ry’Imihigo Umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mu mwaka w’iyingengo y’imari 2012/2013. Iki gikorwa kikaba kiri gukorwa n’ikipe yatoranyijwe ku rwego rw’igihugu irimo abakozi bo muri Minisiteri zitandukanye, ibigo bya Leta, abo mu rugaga rw’abikorera (PSF), ndetse no mu biro bya Perezida wa Repuburika.

Ku ruhande rw’Akarere iki gikorwa kitabiriwe n’abakozi b’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere, Abagize inama Njyanama y’Akarere, Abakuriye Ingabo na Polisi bakorera mu Karere, bose bagamije gusuzuma no kurebera hamwe ibikorwa bagezeho muri uyu mwaka urangiye.

Mu ijambo ritanga ikaze umuyobozi w’Akarere NAMABAJE Aphrodise, yagize ati “Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga” Maze Yifuriza Abakora Isuzuma Kugira Ibihe Byiza. Uyoboye ikipe ikora isuzuma D.G muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  , Bwana MUFURUKE Fred yasabye abakorerwa isuzuma kutagira ubwoba kandi bakavugisha ukuri bagamije kutabeshya ubuyobozi bukuru bw’Igihugu mu gufata ingamba mu iterambere ry’igihugu cyacu.